Hope Azeda yatowe mu ndashyikirwa zizagenerwa igihembo gikomeye muri Amerika

Published: 15 September 2018 at 17:23

Igihembo cya John P. McNulty kigiye gutangwa ku nshuro ya cumi na rimwe, umuhango wo kugitanga no gutoranya abahatana utegurwa n’ikigo Aspen Institute ku bufatanye na Anne Welsh McNulty.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nyakanga 2018, ikigo Aspen Institute cyatangaje amazina y’abantu bane bazatoranywamo umwe w’indashyikirwa kurusha abandi uzagenerwa igihembo gikuru cya John P. McNulty.

Abatoranyijwe uyu mwaka, ni abagize uruhare mu guhindura umuryango mu bice bitandukanye by’Isi biciye mu bumenyi, ubwitange no gusakaza inyigisho mu buryo butandukanye bigamije kurushaho guhindura Isi nziza.

Hope Azeda yatoranyijwe hamwe na bagenzi be Dave Gilboa, Mehrdad Baghai ndetse Govindraj Ethiraj, bagiye gushimirwa uruhare rukomeye bagize mu gusana imitima y’abagizweho ingaruka n’ibibazo byo ku Isi.

Ku rubuga rwa Aspen Institute, byatangajwe ko uyu munyarwandakazi yashyizwe muri izi ndashyikirwa nka moteri y’iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’, yashinze mu mwaka wa 2015 rigakora ibikorwa bikomeye by’isanamitima. Ubu riri ku rwego mpuzamahanga ndetse uko umwaka utashye umubare w’ibihugu biryitabira ugenda utumbagira.

Umuyobozi wa McNulty Foundation, Anne Welsh McNulty yagize ati “Hope Azeda, Dave Gilboa, Mehrdad Baghai na Govindraj Ethiraj bakoresheje impano zabo n’ubushobozi bafite mu gusakaza ibyiza ku miryango itandukanye ku Isi. Bakuyeho inzitizi mu bukungu n’ibibazo byo mu miryango bubaka Isi ifite ubuzima bwiza kandi ifungutse cyane.”

Hope Azeda na bagenzi be bazahabwa buri wese amadolari 25,000 ku itariki ya 25 Nyakanga 2018 mu kubafasha kongera ubushobozi mu byo bakora ahitwa Resnick Aspen Action Forum, hanyuma igihembo nyamukuru kizatangwe mu Ugushyingo 2018.

Igihembo gikuru kizagenerwa indashyikirwa kurusha abandi muri aba bane batoranyijwe, kizatangirwa i New York mu Ugushyingo 2018 ; uwahize abandi azatorwa n’akanama nkemurampaka kazaba kagizwe na Madeleine Albright[wabaye umugore wa mbere wagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’amahanga wa USA], umuhang mu bya politike Olara Otunnu hamwe n’impuguke mu byerekeye iterambere Brizio Biondi-Morra.

Umwe muri aba bantu bane barimo Hope Azeda azagenerwa igihembo gikuru kizaba giherekejwe n’amadolari 100,000[asaga miliyoni 85 y’u Rwanda].

Hope Azeda, ni we washinze ‘Ubumuntu Arts Festival’ kuva mu mwaka wa 2015, ryigisha abantu kugira ubumwe biciye mu mikino ya gihanzi yigisha abantu kubana neza mu rukundo n’ubworoherane, gufashanya no kwiga kwikemurira ibibazo.

Hope Azeda amaze imyaka myinshi arwanirira iterambere ry’ubuhanzi bukorwa hakinwa [inkuru n’imico] bigamije kwigisha abantu kugira ubumuntu. Ni na we washinze Itorero Mashirika, yaritangirije muri Uganda mu 1999 nyuma aza kuryimura arizana mu Rwanda abifashijwemo na se umubyara.

Ibikorwa bya Hope Azeda birivugira. Ni we wateguye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2012, icyo gihe hatowe Mutesi Aurore, umwe mu bakobwa bakunzwe cyane mu gihugu.

Iyi nkuru yanditswe na Murungi Sabin, isohoka bwa mbere mu Igihe.


Share this story